in

Wa mugabo wavuzwe ko aba mu giti yashyize hanze ukuri ku buzima bwe

Mu nkuru yacu yatambutse twabagejejeho ubuzima bwa jean damascene byavugwaga ko yibera mu giti gusa we yaje guhinyuza ayo makuru.

Umugabo witwa Kagarura Jean Damascène wavuzweho kuba atuye mu giti nk’inyoni yamaganye ayo makuru avuga ko ahubwo ari umuvumvu.

Uyu mugabo utuye mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge,yavuze ko atuye nk’abandi bose ndetse ataba mu giti nkuko byavuzwe.

Kagarura yubatse igisa n’inzu mu biti hejuru, asobanura ko aho yubatse ari ho atereka imizinga ya kizungu ndetse akanayisakarira igihe imvura iguye.

Jean Damascene yemeza ko asanzwe akora akazi k’ubuvumvu ndetse benshi mu baturanyi be bemeza ayo makuru.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Ethiopia yavuze umukinnyi umwe w’Amavubi wapfuye kugerageza gukina neza

“Ndagukunda sana, nkukunda birenze…” – Ifoto ya Miss Kayumba Darina yasajije abafana be kuri instagram bamuhundagazaho urukundo