Bitewe n’ukuntu ikipe ya Chelsea ikomeje kugenda biguruntege cyane cyane mu bwugarizi bwayo umutoza wayo ibintu yatangaje byabaye nkibyo gushakira umuti w’ikibazo aho kitari kuko bitashimishije na gato abakunzi b’iyi kipe.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere umutoza Antonio Conte yatangaje ko ikipe ya Chelsea kugirango ibone umuti urambye w’ikibazo cya ba myugariro ntawundi waza kugikemura utari mwene wabo Leonardo Bonnucci w’imyaka 29 kubwizo mpamvu kugirango abone uyu mukinnyi uyu mugabo agomba gutanga Eden Hazard
w’imyaka 24 mo ingurane y’uwo mwene wabo, ibi gusa ntamuntu numwe wabyakiriye neza ukunda iyi kipe kuko Eden Hazard ari umukinnyi udasimburwa kuri kiriya kibuga cya Stamford Bridge