in

Umutoza wa Apr Fc ari mu mayira abiri aho ategereje umwanzuro w’ubuyobozi

Adil Erradi Mohammed avuga ko nta bushobozi afite bwo kuvuga ko atandukanye na APR FC, ahubwo igihe iyi kipe izamubwira ko itakimukeneye azagenda.

Uyu mutoza aru ku mwaka we wa nyuma nk’umutoza wa APR FC, hari amakuru avuga ko atazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino ndetse na we ku giti cye hari abo yagiye abibwira ko ari wo mwaka we wa nyuma.

Abajijwe niba ibivugwa ari ukuri, uyu mutoza yabanje kuvuga ko umubano we na APR FC urenze kuba ari umutoza wayo ahubwo wamaze kuba umuryango we bityo ko afite impamvu nyinshi yatuma akomezanya n’iyi kipe.

Yanzura avuga ko atibagiwe ibyo APR FC yamukoreye, atakwibagirwa umunsi wa mbere agera muri APR FC bityo ko we ku giti cye atari we uzafata umwanzuro wo gutandukana n’iyi kipe.

Ubwo umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabazwaga niba bazatandukana na Adil, yavuze ko akiri umutoza w’iyi kipe ariko hari amakipe amwifuza, ngo bazaganira ubundi barebe icyakorwa.

Adil yageze muri APR FC muri 2019, yasinye umwaka umwe urangiye yongera amasezerano y’imyaka 2.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Perez yatangaje inkuru y’inshamugongo kuri Mbappe

Abagore bane barwaniye umurambo w’umunyemari habura gica