in

Umutoza wa APR FC Adil Mohamed yabwiye rutahizamu we ukomeye gusigara akorera imyitozo mu Intare FC mu gihe abandi bari i Huye

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC ukomeye cyane Byiringiro Lague ntiyajyanye n’abandi bakinnyi kwitegura umukino wa US Monastir mu karere ka Huye.

Adil Mohamed nyuma yo kugaruka avuye mu kirihuko yari yarahawe ubwo yari yagiye gushaka license yasanze uyu rutahizamu Byiringiro Lague yarasubiye inyuma bikomeye ari nabyo byatumye asigwa.

Uyu mukinnyi mu myaka ishize yari umukinnyi mwiza cyane dore ko benshi bavugaga ko ari we mukinnyi babonaga ufite akazoza ko kuzakora ibintu bikomeye ariko akomeje gutungura benshi bitewe nuko asubira inyuma bikomeye.

Amakuru ahari avuga ko uyu mukinnyi kuva yakongera amasezerano muri iyi kipe ntabwo yigeze yongera kugira ibihe bye byiza benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru bakavuga ko yishimiye amafaranga yahawe gukina arabyibagirwa.

Hari n’abandi bavuga ko Lague imyitwarire ye itakimeze neza cyane ko ngo asigaye anywa inzoga nyinshi kandi ari kimwe mu bintu bitorohera cyane umukinnyi bikaba byanamukura mu bihe bye byiza yararimo.

APR FC yagiye kwitegura umukino ifitanye na US Monastir uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 nzeri 2022. Uzabera kuri Sitade ya Huye ku isaha ya saa cyenda z’amanwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melody yaryohewe n’amarundi none yiyongeje ikindi gitaramo gihenze

Miss Mutesi Jolly yagaragaye ari muri Gym yagiye gukora umubiri no gutwara imodoka (Videwo)