in

Umutoza wa Al Hilal Benghazi yatunguwe n’ubuhanga bukomeye bw’umukinnyi wa Rayon Sports yemeza ko akwiye gukina mu ikipe irenze iyo arimo ubu

Umutoza wa Al Hilal Benghazi yatunguwe n’ubuhanga bukomeye bw’umukinnyi wa Rayon Sports yemeza ko akwiye gukina mu ikipe irenze iyo arimo ubu

Mu mukino wabaye ku munsi wejo hashize ubwo ikipe ya Rayon Sports yanganyaga n’ikipe ya Al Hilal Benghazi igitego 1-1, umutoza wa Al Hilal Benghazi yatunguwe n’ubuhanga bukomeye bw’umukinnyi wa Rayon Sports.

Ni umukino wari mwiza ndetse ubona ko ikipe ya Al Hilal Benghazi yaje ishaka gutsinda ariko ikipe ya Rayon Sports ikomeza gukanira cyane ubona ko yashakaga kunganya uyu mukino biza no kuyihira mu buryo bwari bubonetse Moussa Essenu akoresha Penalite iterwa neza na Hertier Luvumbu Nzinga nubwo ibyishimo bitatinze yahise yishyurwa.

Nyuma y’umukino umutoza wa Al Hilal Benghazi Tarek Thabet ukomoka mu gihugu cya Tunisia, yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports ifite umukinnyi w’umuhanga wakinaga ataha izamu aciye mu kibuga hagati ari we Hertier Luvumbu Nzinga ndetse yemeza ko afite ubuhanga bwo gukina mu ikipe ikomeye.

Luvumbu uyu mukino yawukinnye neza nubwo atarangije umukino yaje gusimburwa na Ndekwe Flex ariko wabonaga ko imipira yatangaga yabaga ari imipira myiza ndetse ubona ko yagoye cyane ba myugariro b’ikipe ya Al Hilal Benghazi bijyanye n’amakosa bamukoreragaho.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
0780986268
0780986268
7 months ago

Vigo

Nyuma ya Mugadam na Youseff Rharb, ikipe ya Rayon Sports yavunikishije undi mukinnyi abafana bakunda cyane cyari igihe cye cyo kwiyereka umutoza

Haringingo Francis ashobora kwirukanwa ntamerekeza kubera impamvu ikomeye yari igiye gutuma yirukanwa muri Rayon Sports hakitabazwa izindi mbaraga