in

Nyuma ya Mugadam na Youseff Rharb, ikipe ya Rayon Sports yavunikishije undi mukinnyi abafana bakunda cyane cyari igihe cye cyo kwiyereka umutoza

Nyuma ya Mugadam na Youseff Rharb, ikipe ya Rayon Sports yavunikishije undi mukinnyi abafana bakunda cyane cyari igihe cye cyo kwiyereka umutoza

Ku munsi wejo hashize tariki ya 24 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino ubanza n’ikipe ya Al Hilal Benghazi yo gushaka itike yerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Wari umukino mwiza watangiye amasaha arenzeho gato kubera ikibazo cy’abafana babaye benshi kandi iyi kipe itarashakaga abafana muri Sitade. Byaje kurangira uyu mukino ubaye ariko uza kurangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.

Muri uyu mukino umutoza Yamen Zelfani yari yabanjemo umuzamu Hakizimana Adolphe ndetse atungurana nyuma yo kubanza mu kibuga Kalisa Rashid ndetse na Moussa Essenu yirengagiza Charles Bbaale wari umaze iminsi yitwara neza.

Nyuma y’iminota micye umukino utangiye umuzamu Hakizimana Adolphe yatewe umupira ukomeye awukuramo ndetse bihita binamuviramo imvune ikomeye y’inkokora ahita asimburwa ndetse anava mu kibuga arira cyane ubona ko yababaye bikomeye.

Umukino wo kwishyura wahuje aya makipe yombi uzaba tariki 30 Nzeri 2023, uzabera hano mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wasimbutse uturere tugera kuri dutanu! Umutingito watigishije amagorofa ya Kigali ugasatura n’imihanda inkomoko yawo yamenyekanye

Umutoza wa Al Hilal Benghazi yatunguwe n’ubuhanga bukomeye bw’umukinnyi wa Rayon Sports yemeza ko akwiye gukina mu ikipe irenze iyo arimo ubu