in

Haringingo Francis ashobora kwirukanwa ntamerekeza kubera impamvu ikomeye yari igiye gutuma yirukanwa muri Rayon Sports hakitabazwa izindi mbaraga

Haringingo Francis ashobora kwirukanwa ntamerekeza kubera impamvu ikomeye yari igiye gutuma yirukanwa muri Rayon Sports hakitabazwa izindi mbaraga

Uwari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize w’imikino Haringingo Francis ashobora kwirukanwa n’ikipe ya Sofapaka FC arimo gutoza yo mu gihugu cya Kenya.

Mu meshyi ishize nibwo umutoza Haringingo Francis yahawe inshingano zo gutoza ikipe ya Sofapaka FC nyuma yo kurangiza umwaka umwe nk’umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports ariko kugeza ubu biravugwa ko ashobora gusezererwa.

Shampiyona y’igihugu cya Kenya imaze imikino igera kuri 4 itangiye ariko Haringingo Francis igikomeye amaze gukora kugeza ubu ni umukino yafashije Sofapaka FC ikanganya n’ikipe ya Gor Mahia yatwaye igikombe umwaka ushize igitego 1-1 Indi yose yarayitsinzwe harimo uwo yaraye itsinzwe n’ikipe ya Ulinzi Stars igitego 1-0.

Kugeza ubu umutoza w’umurundi Haringingo Francis ari mu mazi abira nyuma yo kuba atarimo kwitwara neza ndetse ikipe ye ikaba iri kumwanya wa nyuma n’inota 1 kuri 12. Ibi byigeze kumubaho ubwo yatozaga Rayon Sports ariko bamwe mu bayobozi b’iyi kipe bakomeza kumuryamaho sezo irinda irangira atirukanwe kandi hari imikino imwe n’imwe yatsindwaga.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Al Hilal Benghazi yatunguwe n’ubuhanga bukomeye bw’umukinnyi wa Rayon Sports yemeza ko akwiye gukina mu ikipe irenze iyo arimo ubu

Babategeye ku mutobe! Bamwe mu bakozi ba APR FC bamaze iminsi bafungiwe amarozi, ibyabo byagiye hanze