in

Umutoza mushya wa Chelsea yamenyekanye

Kuri uyu wa gatatu, nibwo ikipe ya Chelsea yeretse umuryango usohoka umutoza wayo ukomoka mu Budage bamubwira ko nta mwanya agifite muri Chelsea ndetse bahita bihutira gushaka undi mutoza.

Ikinyamakuru Metro cyatangaje ko Graham Potter ariwe uyoboye abandi batoza bifuzwa na Chelsea kugira ngo basimbure Thomas Tuchel kuri Stamford Bridge.

Potter yatangiye gutoza Brighton kuva muri 2019, ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 4 muri Premier League aho irushwa amanota 2 gusa na Arsenal ya mbere.

Potter yari ahanganye na Pochettino cyane ariko ubuyobozi bwa Chelsea bwashyize imbaraga kuri Potter kurusha undi wese Kandi nawe arifuza kwerekeza muri Chelsea ibiganiro ku mpande zombi bikaba bigenda neza hasigaye gusinya amasezerano.

Potter wamaze kumvikana na Chelsea utegereje gusinya amasezerano. Net-photo

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi w’umunyamerika yigaramye Imana avuga ko itabaho

Moussa Camara akomeje kuvugisha abatari bake kubera ingano ye