in

Umuhanzikazi w’umunyamerika yigaramye Imana avuga ko itabaho

Umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane kubera ijwi rihogoza bafite, akaba yaramenyekanye cyane mundirimbo nka “Adore you” ndetse n’izindi zitandukante, yatangaje agahinda afite ko Imana itakibaho.

Britney Jean Spears w’imyaka 40 abinyujije mu majwi y’iminota itatu yasangije abantu abamukurikira kuri Instagram account ye, yavuze ukuntu atabanyemo neza n’abahungu be, Jayden na Sean Preston ndetse n’uwahoze ari umugabo we, Kevin Federline nyuma y’uko basigaye birirwa bari my kazi ko kumusebya mu itangazamakuru.

Yenda gusoza muri ubu butumwa yageneye abamukurikirana kuri Instagram, yavuze ko bigoye ko atakongera kwizera ko habaho Imana.

Agira ati “Niba koko Imana ibaho ntiyari kwemerera ko ibyambayeho biba, ubu ntabwo nkizera Imana ukundi, habe na rimwe kubera uburyo abana banjye nabyaye n’umuryango wanjye bamfata. Kuki ibi byose biba koko?.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Uracyatwika” Shaddy Boo yongeye kwerekwa urukundo rudasanzwe nyuma yo kugaragaza uburanga bwe

Umutoza mushya wa Chelsea yamenyekanye