in ,

Umutoza Jose Mourinho yanditse amateka akomeye mu gihugu cy’iwabo abantu baramutangarira

Bisanzwe bimenyerewe ko Jose Mourinho mu bijyanye n’akazoi ke k’ubutoza afite ibigwi byinshi ndetse ntawashidikanya kuvuga ko ari umwe mu batoza bakomeye b’umupira w’amaguru isi dutuye yagize, kubwizo mpamvu zose zimugira ikirangirire, igihugu cye cy’amavuko cya Portugal cyamwituye kumushimira ishema akomeza kugenda agihesha maze bakamwitirira imwe mu mihanda ikomeye yo mu gihugu cya Portugali. Jose Mourinho was honoured by his hometown of Setubal with a road named after him

Nkuko bigaragara ku ifoto ndetse nkuko tubikesha ikinyamakuru Don Balon, uyu mugabo ku munsi wejo yari yatumiwe mu muhango wo kwitirira umuhanda ukomeye mu gihugu cya Portugali amazina ye bwite, mu rwego rwo kumushimira ishema akomeje kugenda ahesha igihugu cye. The local authority have renamed the former Rua da Saude as Avenida Jose Mourinho

Jose Mourinho akaba nawe yatangaje ko yishimiye uburyo igihugu cye cyamuzirikanye kandi kitahwemye kumutera ingabo mu bitugu mu gihe cyose yabaga ari mukazi ke k’ubutoza ndetse ko nawe yifuza guhora ahesha ishema Portugali mu mahanga yose azajya akandagiramo ari mu kazi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Real Madrid yamaze gutangaza akayabo k’amafaranga izagura rutahizamu ukomeye w’ubwongereza

Arsene Wenger yarangije gufata icyemezo cyo gutanga Alexis Sanchez kugira ngo abone uyu mukinnyi nawe ukomeye cyane ariko byahangayikishije amakipe menshi