in ,

Real Madrid yamaze gutangaza akayabo k’amafaranga izagura rutahizamu ukomeye w’ubwongereza

Mu gihe bizwi ko ikipe ya Real Madrid yatangiye gutekereza kuri rutahizamu ugomba kujya gusimbura umufaransa Karim Benzema muri iriya kipe, benshi bagiye bagarukwaho ndetse n’ubuyobozi bwa Real Madrid bukagira icyo bubivugaho, gusa icyemezo cy’umukinnyi ugomba gusimbura umufaransa Benzema muri Real Madrid cyamaze gufatw ndetse n’amafaranga agomba kumutangwaho yamaze kumenyekana.Real Madrid president Florentino Perez is looking for a major striker to add to his squad

Amakuru ibinyamakuru Marca, As na Mundo Deportivo byahuriyeho aravuga ko umuyobozi w’ikipe ya Real Madrid Florentino Perez yiteguye gutangira ibiganiro mu mpeshyi itaha n’umuvugizi mu mategeko wa rutahizamu w’ikipe ya Tothenham Hotspurs Harry Kane kugirango barebe uko uyu musore yakwerekeza i Santiago Bernabeu mu mwaka utaha. Ibi bitangazamakuru byakomeje bivuga ko Real Madrid yiteguye kurekura Miliyoni 177 z’amapound asaga Miliyoni 200 z’amayero kugirango izabashe kugura uyu musore w’imyaka 23 gusa ukomeje kugaragaza Impano idasanzwe.The striker has scored 11 goals for Tottenham this season, including this spectacular effort

Real Madrdi kandi biravugwa ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugirango uyu mukinnyi atazabaca mu myanya y’intoki nkuko byabagendekeye kuri Kylian Mbappe Lotin umufaransa wahisemo gukinira PSG akareka Real Madrid.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda gakomeye mu ikipe ya Manchester United, Chelsea na City gakomeje kuvugisha benshi

Umutoza Jose Mourinho yanditse amateka akomeye mu gihugu cy’iwabo abantu baramutangarira