in ,

Arsene Wenger yarangije gufata icyemezo cyo gutanga Alexis Sanchez kugira ngo abone uyu mukinnyi nawe ukomeye cyane ariko byahangayikishije amakipe menshi

Nyuma y’igihe kitari gito Alexis Sanchez adakozwa kwongera amasezerano mw’ikipe ya Arsenal ndetse ibinyamakuru byinshi bigatangaza ko ashobora kugenda iyi saison irangiye akagenda ari umukinnyi udafite amasezerano (Free agent),Arsene Wenger yarangije gufata umwanzuro wo kumugurana na Julian Draxler.

Image result for draxler

Julian Draxler wagiye mw’ikipe ya Paris Saint Germain nubundi yifuzwa bikomeye na Arsenal avuye muri Wolfsburg,yaba ari igisubizo kw’ikipe ya Arsenal aho kugira ngo Sanchez aziyevemo nta kintu yungutse,yamutanga mu kwa mbere nabo bakabona Julian Draxler nkuko ikinyamakuru The Sun.

Ikipe ya Paris Saint Germain yamaze gukomera cyane nyuma yo kwibikaho abasore Kylian Mbappe na Neymar bombi kuri miliyoni 400 z’amayero,ndetse ikaba iri guhabwa amahirwe yo gutwara igikombe cya Champions League,bikaba byahangayikisha amakipe akomeye i Burayi haramutse haje na Sanchez muri iyo kipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Jose Mourinho yanditse amateka akomeye mu gihugu cy’iwabo abantu baramutangarira

Inkuru ishyushye: Icyo Safi yashakaga akora ubukwe n’umugore we yakigezeho