Bisanzwe bimenyerewe ko Jose Mourinho mu bijyanye n’akazoi ke k’ubutoza afite ibigwi byinshi ndetse ntawashidikanya kuvuga ko ari umwe mu batoza bakomeye b’umupira w’amaguru isi dutuye yagize, kubwizo mpamvu zose zimugira ikirangirire, igihugu cye cy’amavuko cya Portugal cyamwituye kumushimira ishema akomeza kugenda agihesha maze bakamwitirira imwe mu mihanda ikomeye yo mu gihugu cya Portugali.
Nkuko bigaragara ku ifoto ndetse nkuko tubikesha ikinyamakuru Don Balon, uyu mugabo ku munsi wejo yari yatumiwe mu muhango wo kwitirira umuhanda ukomeye mu gihugu cya Portugali amazina ye bwite, mu rwego rwo kumushimira ishema akomeje kugenda ahesha igihugu cye.
Jose Mourinho akaba nawe yatangaje ko yishimiye uburyo igihugu cye cyamuzirikanye kandi kitahwemye kumutera ingabo mu bitugu mu gihe cyose yabaga ari mukazi ke k’ubutoza ndetse ko nawe yifuza guhora ahesha ishema Portugali mu mahanga yose azajya akandagiramo ari mu kazi.