in

U Rwanda rugiye kwishyurwa akayabo n’ikipe ikomeye muri Afurika kugirango itize Sitade ya Huye

kuwa gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022, u Rwanda rwatashye kumugararo Sitade ya Huye ubwo haberaga umukino wahuje Amavubi ndetse na Ethiopia mu gushaka itike yerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu.

Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Ethiopia ikomeje nyuma yo gukuramo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itsinze igitego 1-0 cyabonetse mu gice cya mbere.

Nyuma y’uyu mukino hakomeje gutekerezwa byinshi, gusa u Rwanda rugiye gutangira kurya amafaranga nyuma yo kwemerera ikipe y’igihugu ya Sudan ko yakakirira kuri Sitade ya Huye umukino ifitanye na Tanzania.

Uyu mukino uzahuza ikipe ya Sudan ndetse na Tanzania uzaba ari ugushaka itike yerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23. Uyu mukino uteganyijwe kuba tariki ya 26 nzeri 2022.

Amakuru ahari avuga ko impamvu ikipe y’igihugu ya Sudani yahisemo gukinira mu Rwanda, nuko ngo ibona ifite ubushobozi bwo gukuramo Tanzania kandi siyafata umwanzuro wo gukomeza kwakirira imikino yayo kuri Benjamin Mkapa yo muri Tanzania ari byo byatumye bahitamo indi Sitade babona mu Rwanda hababera heza cyane.

Amakuru YEGOB ifite nuko amasezerano yamaze gusinywa hagati y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Sudani aho bivugwako hatanzwe akayabo kugirango Sitade itangwe.

Uyu mukino uzaba mbere y’umukino Amavubi afitanye n’ikipe y’igihugu ya Libya, uteganyijwe tariki ya 27 nzeri 2022. Nawo uzaba ari umukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyambarire y’abakobwa bitabiriye igitaramo cya Comidoh ikomeje kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga (Amafoto)

Umutoza Haringingo Francis yatewe cyane ubwoba n’umutoza w’Amavubi