in

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yateguje Rayon Sports kuzayinyagira anahishura intwaro ikomeye izamufasha kongera kuyishengura umutima

Igitego kimwe rukumbi APR FC yatsinze Sunrise FC, cyayifashije gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu munsi shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 18 umwaka w’imikino 2022-23. Hakinwe imikino 3 nyuma y’uko ejo hashize Gasogi United yari yatsinze Gorilla FC 2-1 igahita inafata umwanya wa mbere.

APR FC yari yasuye Sunrise FC kuri Golgotha Stadium i Nyagatare ibizi neza ko itagomba gukora ikosa iryo ari ryo ryose nk’ikipe ishaka igikombe ndetse iza kubigeraho ku munota wa 21 ubwo yatsindaga igitego cya mbere cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco kuri penaliti.

Iki gitego ni cyo cyaje kurangiza uyu mukino maze ikipe y’ingabo z’igihugu ishimangira ko igomba gusoza umunsi wa 18 iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Nyuma yo gutsinda Sunrise FC, umutoza Ben Moussa yabwiye itangazamakuru ko umukino wa Rayon Sports bawiteguye neza ndetse ko biteguye kuzawutsinda, akaba yasabye abafana gukomeza kubashyigikira ku buryo bukomeye.

Ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 nibwo Rayon Sports izasura APR FC mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere uzabera kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umushabitsi Wema Sepetu nubwo aryohewe n’urukundo akaba yarazengurutse ibyamamare binshi ntabwo yishimye

Abakinnyi ba APR FC barahangayitse bikomeye kubera mugenzi wabo