Umusore yasohokanye n’umukobwa bakundana amutwaye kuri moto, aratwara agera ku muvuduko mwinshi, arenza ibirometero 100 ku isaha.
Umukobwa: “Chr” genda gake mfite ubwoba.
Umuhungu: Reka nguhe umunyenga utazibagirwa.
Umukobwa: Uyu si umunyenga biteye ubwoba, genda gake ndakwinginze!
Umuhungu: Banza umbwire ko unkunda!
Umukobwa: Ndagukunda cyane, mbabarira ugende gacye.
Umuhungu: Ngaho mpobera unkomeze.
Umukobwa aramuhobera aramukomeza.
Umuhungu: Nkuramo iyi kasike uyambare, irambangamiye.
Umukobwa Arabikora.
Umunsi ukurikiyeho mu bitangazamakuru hasohotse inkuru ikubiyemo na raporo ya Police, ivuga ko habaye impanuka ya moto yatewe no kubura “Feri” igahitana umwe undi agakomereka.
Icyari cyabaye, umusore yamenye ko moto ibuze feri yanga kubibwira umukobwa.
kuko yumvaga agiye gupfa, yamusabye kumuhobera no kumubwira ko amukunda bwanyuma, ubundi amuha kasike bageze imbere basekurana n’igikamyo.
Moral: singombwa guca igikuba, jya ukora icyo wumva gikwiye kuri wowe.