in

Umusore yibye moto maze bamutereza umupfumu Salongo birangira ayijyanyeyo ayisunika yuzuyeho inzuki – AMAFOTO

Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata haravugwa inkuru y’umusore wasubije mukuru we moto yari yamwibye nyuma yo gutererezwa inzuki.

Byabaye ahagana saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri ubwo uyu musore yagaragaye mu Mujyi wa Nyamata ari gusunika moto yari yuzuyeho inzuki, ayishyiriye umupfumu Salongo.

Uyu musore yibye mukuru we moto nyuma y’uko yanze kumwishyura amafaranga ibihumbi 500 Frw yari yamugurije maze mukuru we ahita yitabaza Salongo kugira ngo umuvandimwe we amugarurire moto.

Salongo amaze gushyikirizwa iyo moto yahise iyikuraho izo nzuki maze ategeka uwari yayibye guhita ajya kuyisubiza mukuru we.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Stade 6 zigiye kubakwa kugira ngo zunganire Stade Amahoro itegerejwe na benshi

Dore impamvu umugeni wa kera n’umusore mbere yo Kuryamana mw’ijoro rya mbere ry’ubukwe bacyiranaga ivumbi rigatumuka