in

Stade 6 zigiye kubakwa kugira ngo zunganire Stade Amahoro itegerejwe na benshi

Mu gihe biteganyijwe ko Stade Amahoro izuzura mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2024, Minisiteri ya siporo yatangaje ko hari gahunda yo kongera ibikorwaremezo bya siporo by’umwihariko amastade y’umupira w’amaguru.

Bihaye gahunda yo kuzuza stade esheshatu nshya mu myaka itandatu iri imbere.

Nshimiyimana Alex Redamptus ushinzwe ibikorwaremezo bya Sports muri MINISPORTS, yatangaje ko ubwo iyi stade itegerejwe na benshi izaba yuzuye, hazahita hatangira gahunda yo kubakwa izindi zo kuyunganira.

Stade mashya ziteganywa kubakwa harimo izaba iri i Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Rubavu, Muhanga ndetse na Pele yashyirwa ku rwego rugezweho.

Bitegekanijwe ko aya mastade yose uko ari atandatu azaba yuzuye yose mu mwaka wa 2030 ujyanye n’icyerekezo cya siporo mu Rwanda.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibi bihe ntabwo Uncle Austin azabyibagirwa mu buzima bwe -Ifoto

Umusore yibye moto maze bamutereza umupfumu Salongo birangira ayijyanyeyo ayisunika yuzuyeho inzuki – AMAFOTO