in

Umusore yaryamye mu muhanda hagati abantu benshi barahurura maze ahita atungura umukunzi we amwambika impeta(AMAFOTO)

Umusore yavugishije abatari bake ubwo yashakaga gutungura umukunzi we,maze aryama mu muhanda rwagati,ubwo benshi bahururaga akaba yahise abyuka akambika umukunzi we impeta.

David Katongele, ubwo yarikumwe n’umukobwa bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo bagenda mu mihanda ya Kampala, uyu mukobwa yaje gutungurwa ubwo yabonaga umusore barikumwe yikubise hasi maze asa nugize ibibazo by’ubuzima batangira kumwitaho ariko bahamagara imodoka ngo imujyane kwa muganga.

Ubwo uyu musore yamaraga kwitura hasi, umukunzi we barikumwe yahise agira ubwoba atangira kurira ariko atabaza abahisi n’abagenzi ngo bamutabare kuko uwo barikumwe yari yikubise hasi atangira kurashya amaguru nk’umuntu uhuye n’ikibazo kidasanzwe.

Davidi n’umukunzi we, bari mu muhanda w’ibitaka wo muri uyu mujyi ariko hanyuramo abantu benshi, ababonye uyu mugabo yikubita hasi bahise bahurura kuko umukobwa yatabazaga maze baza nkabaje gutabara umuntu ugize ikibazo cy’ubuzima.

Ubwo abantu bari bamaze kuba benshi, umukobwa amarira yamurenze kubera ukuntu umukinzi we yakubaga amaguru agaragaza ko yababaye, abantu bamaze kuba benshi, umusore yahise abyuka maze akora mu mufuka akuramo impeta arapfukama asaba umukunzi we ko yamwemerera akamwambika impeta y’urukundo amusaba ko yamubera umugore.

Uyu mukobwa byabanje kumugora cyane kwemera iyi mpeta kuko yasaga nuwagize ikibazo kubera ibyo umukunzi we yari ahuye nabyo, mu byishimo byinshi bivanze n’amarira uyu mukobwa yahise atega akaboko maze yemera kwambara impeta y’umukunzi we, asubiza ikibazo umusore yamubazaga niba yakwemera kumubera umugore.

Umukobwa yahise agira ati “Yego nemeye kukubera umugore” maze abari aho bahita bakoma amashyi abafite telefone bafata amafoto

Source:mywedding.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko bigenda ku mubiri wawe iyo unyoye amazi mu gitondo ukibyuka .

Amwe mu makosa akomeye abakobwa b’ingarugu bakunze gukora akaba yabaviramo kugumirwa barebye nabi.