in

Amwe mu makosa akomeye abakobwa b’ingarugu bakunze gukora akaba yabaviramo kugumirwa barebye nabi.

Hari amakosa abakobwa batarashaka bakunze gukora batabizi akaba yabababera intandaro yo kubura abagabo nk’uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

1.Bibeshya ko amafaranga agura urukundo

Abakobwa benshi baba bumva kugira umusore mukundana ufite amafaranga arirwo rukundo nyamara baba bibeshya cyane kuko abasore bafite amafaranga baba birukirwa n’abakobwa benshi bayabifuzaho, rero abakobwa bagomba kumenya ko gukundana by’ukuri byiza atari ukugendera ku ma modoka kanaka afite cyangwa amazu n’amafaranga ahubwo icya mbere bakamenya ko ari ugufatanya no gukundana bya nyabyo kurusha kumva ko umusore ufite amafaranga ari we muzashobokana.

2.Bumva ko bashobora guhindura imico y’umusore uwari wese

Umukobwa utarashaka umugabo aba yumva uwariwe wese azahura nawe azabasha kwihanganira imico ye ndetse akumva ko azabahindura uzaba adafite imyitwarire myiza, nyamara siko biri kuko hari abantu utabasha guhindura niyo wateka ibuye rigashya.

3.Bamwe bahora bifuza byinshi ku musore bakundana

Abakobwa bamwe baba bumva bifuza ibya mirenge ku basore bakundana ndetse bigatuma urukundo rwabo rudatera kabiri. Iki nacyo kiri mu bintu abakobwa bamwe bagenda bahuriraho n’abandi.

4.Baba batekereza ko kwishima kwa nyako ari ukuba wubatse urugo[kugira umugabo]

Abakobwa batarashaka baba bumva ko ibyishimo byose biva ku kuba umuntu afite umugabo, nyamara siko bimeze kuko abubatse ingo bose siko bari mu munezero kuko hari n’abifuza kongera gusubira mu bihe bya kera, aho bari bafite amahirwe yo guhitamo uwo bakundana.

5.Baba bumva ko imyaka ariyo igaragaza ko umuntu agomba gukora ubukwe.

Muri kamere y’abakobwa habamo akantu ko kumva ko hari imyaka ntarengwa bagomba kugeza bakubaka ingo ndetse bakumva ko iyo umuntu yayirengeje aba yatangiye gukecura, Abakobwa kandi bumva ko nta hantu baba bahuriye n’abasore bangana mu myaka.

6.Bahoza igitutu ku basore bakundana

Iyo umukobwa akundanye n’umusore igihe kinini atangira kugenda amushyiraho igitutu ngo bakore ubukwe kuko aba yumva ko iby’urukundo rwabo bisa nk’ibyarambiranye.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yaryamye mu muhanda hagati abantu benshi barahurura maze ahita atungura umukunzi we amwambika impeta(AMAFOTO)

Umusore mukuru arashakisha akana k’agakobwa batahanye ubukwe bambariye abageni cyera|abantu byabatunguye