in

Umusore yakoze agashya aterera ivi ahantu hadasanzwe.

Umusore n’umukobwa bakora mu kigo gishinzwe gutanga amakuru ku bumenyi bw’ikirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakoze agashya ubwo umusore yatereraga ivi uwo umukobwa yihebeye imbere y’ibicu bizanwe n’inkubiri y’umuyaga mwinshi mu gihe bari mu kazi.

Mu mashusho yafashwe mu cyumweru gishize agafatirwa muri Colorado, imwe muri leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza uyu musore witwa Tom Bedard n’umukunzi we Raya bahagaze ahantu mu kibaya kinini bafatanye ku rutugu ndetse bambaye udupira tw’impuzankano two ku kazi aho baba bitegeye hakurya yabo ahaturuka ibicu birimo gutwarwa n’inkubi nyinshi y’umuyaga.

Mu gihe Tom aba afatishije ukuboko kwe kw’ibumoso ku rutugu rwa Raya, ukuboko kwe kw’iburyo agukoresha mu mufuka akavanamo impeta, bagasa n’abaciye bugufi ngo bitegereze neza iby’uwo muyaga ariko muri ako kanya umukobwa agatungurwa bikomeye no guhindukira agasanga umusore apfukamye afite impeta arindiriye ko umukunzi we yemera kuyambara akazamubera umugore.

Raya amara akanya gato asa n’utunguwe cyane yipfutse mu maso abuyabuya ariko bikarangira yemereye umukunzi we aho mu buryo bigaragara ko bwuje urukundo bahita bagwana mu byano bagahoberana cyane nyuma akambikwa impeta n’uwo musore.

Ahantu Tom Bedard yatereye ivi asaba Raya kumubera umugore n’uburyo yabikozemo byatunguye abantu benshi kuko byafashwe nk’ibintu bitangaje cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Platini Nemeye’s performance in IWACU MUZIKA FESTIVAL 2021

Ibintu by’ingenzi ukwiye kuzirikana niba ushaka kwizerwa n’umukunzi wawe.