in

Umusore yahitanye abo mu muryango we bitewe na filime y’ubwicanyi yarebye.

Umusore witwa Simon Warunge ukomoka muri Kenya arakekwaho kwica abo mu muryango we nyuma yo kureba filime ijyanye n’ubwicanyi.

Uyu musore w’imyaka 22 yamavuko yemereye polisi anatanga amakuru y’uburyo yateguye akanica abantu bane bo mu muryango we nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Yabwiye polisi ko yakoresheje umutarimba (Fer à béton) akubita nyina, se, n’umuvandimwe we mbere yo kubatera icyuma.

Nyuma yaho yahise ahunga ava iwabo i Kiambu, hanze gato y’umujyi wa Nairobi, ariko arashakishwa afatwa mu mpera z’icyumweru gishize. Simon yabwiye polisi ko ababyeyi be bari abagome kandi bamwangaga cyane nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Star.

Uyu musore ukekwa avuga ko yageze ku kwica abe abifashijwe no kureba filime ya serie yo mu Bwongereza yitwa ‘Killing Eve’. Bashiki be babiri barokotse ubwo bwicanyi bari bagiye ku ishuri. Nyina yari umuforomokazi mu by’indwara zo mu mutwe, naho se yari umuforomo muri Amerika akaba yari yaraje muri Kenya mu biruhuko bya Noheli.

Polisi yataye muri yombi n’umukobwa w’inshuti y’uyu muhungu, bombi bagejejwe mu rukiko mu gihe iperereza rikomeje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje: Umupolisi yishe umwana w’amezi 9 ashaka gukubita nyina.

Umusore yishe umukunzi we amusutseho acide nyuma yo kumwanga kandi yaramuguriye telefone ihenze cyane.