in

Birababaje: Umupolisi yishe umwana w’amezi 9 ashaka gukubita nyina.

Umupolisi utatangajwe amazina aravugwaho kwica umwana w’amezi 9 ubwo yashakaga gukubita nyina wari umuhetse. Bivugwa ko ibi byabaye kuri uyu wa mbere aho amabisi ahagarara mu gace kitwa Mashonaland muri Zimbabwe .

Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe yavuze ko iri gukora iperereza kuri raporo kuko guverinoma yahakanye ko umwana yishwe n’umupolisi.
Mu mashusho yakwirakwijwe henshi ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mugore afashe uyu mwana we wari umaze gupfa n’ukuboko kumwe,ukundi kuri gukurura ishati y’uyu mupolisi wari umaze kumuhekura.

Uyu mupolisi wari wacakiwe n’uyu mugore wari mu gahinda kenshi,yagerageje kumwiyaka biranga bituma abantu benshi bamuteraniraho batangira kumutuka.

ZimLive dukesha iyi nkuru ikaba yatangaje ko hataramenyekana imyirondoro y’uyu mugore wahuye n’isanganya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

KARABAYE: Papa Sava yibasiwe n’abafana be bamushinja kudashaka umugore, abatura umujinya y’umuranduranzuzi.

Umusore yahitanye abo mu muryango we bitewe na filime y’ubwicanyi yarebye.