in

Umusore yagiye gusura umukunzi we, basaza b’umukobwa bamuhata imihini,dore ibyamubayeho.

Umusore yagiye gusura umukunzi we baramu be baramukubita none aragisha inama:

Muraho nshuti zanjye bagabo, bagore ndetse n’abana mukibyiruka nk’uko nanjye nabyirutse ubu nkaba ndi igisore?!!

Nitwa Philbert, mbagishije inama nshaka kubabwira agahomamunwa nahuye nako k’ukuntu nagiye gusura i wabo w’umukobwa nateye inda nkamwihakana kugira ngo ndebe uko inda ye imeze, ndebe niba nazakomeza kuyemera cyangwa ngatsemba none basaza be bankomaguye ubu no kurya sinzi ko mbibasha.

Ahagana ku isaaha ya saa cyenda nibwo nandikiye uwo mukobwa mubwira ko nifuza kujya kumureba iwabo, nuko nawe arambwira ngo ntakibazo ndetse yongeraho n’utugambo tw’urukundo ngo “banguka ahubwo naringukumbuye chr mwiza”.

Ibi byatumye numva ko ndaye ntahageze naba mbaye injiji, namubajije niba hari undi muntu uri yo arambwira ngo niwe wenyine uhari ngo abandi bose batashye ubukwe mu kandi karere kandi ngo ntabwo baraza vuba.

Ntazuyaje nahise mfata akagare kanjye ndahasimbukira, aho mvugiye aha nari namaze kugerayo, nkihamara iminota 10 ntangiye no kwegera umukunzi wanjye, nagiye kumva urugi ngo “pooooo” mbona ni basaza be batatu bansesekayeho.

Buri wese muri bo yari afite umuhini, numva baravuze ngo dore ya mbwa yahageze sha, narebye umukunzi wanjye ngo mubaze impamvu yambeshye ko bagiye mu hukwe, nsanga ntakiri aho yagiye kare.

Ibyakurikiyeho namwe murabyumva n’utabyumva yareba ifoto yanjye kuko magingo aya intoki, amano, umugongo n’umutwe birikundya nk’uwahoze aryamye muziko.

Bankubitaga barikuvuga ngo uzamujyana cyangwa Uracyakomeje kwigira Syori?? Navuyeyo nemeye ko ngomba kumujyana ndetse ko n’umwana ari njye Se.

None nyuma y’ibi ndabagisha inama, uyu mukobwa mugire umugore cyangwa nemere umwana mbarekere umukobwa wabo hato batazanyikuriramo amaso? Mumbwire rwose mbere y’uko njya kwivuza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto atandukanye y’umukobwa w’icyuki watwaye umutima w’umunyamakuru Rugangura Axel

Umusaza w’imyaka 76 ari mu munyenga w’urukundo n’umwana w’imyaka 22 yabera sekuru (Amafoto)