in

Umusore yabenze umukobwa ngo acuruza ibisheke none nyuma y’imyaka mike bahuye yarabaye umunyamategeko

Umusore yabenze umukobwa ngo acuruza ibisheke none nyuma y’imyaka mike bahuye yarabaye umunyamategeko.

 

Ku mbuga nkoranyambaga byarushijeho kuzamba nyuma ya videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umukobwa wo muri Ghana wari uri kwishimira ku wahoze ari umukunzi.

Uyu mukobwa yabayeho ubuzima bubi ndetse akajya acuruza ibisheke kugirango yige, nibwo umusore bakundanaga yaje kubimenya ahita amwanga avuga ko ari umutindi.

Gusa uyu mukobwa nyuma y’imyaka mike yarize ararangiza aza kuba umunyamategeko, gusa igitangaje uyu musore we ntarava ku rwego yari ariho ngo agere ku rundi mu iterambere, ariko ikibabaje kurushaho ni uko umusore aza kumusaba ngo basubirane.

Gusa umukobwa yamubereye ibamba ahubwo amukina ku mubyimba buri munsi. Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko uyu mukobwa ari intwari kuba yaracuruje ibisheke atitaye kuko abantu bamubona none ubu akaba ari aho buri wese yamwifuza.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC y’abato yafashe ikipe yayisuye i Shyorongi maze iyinyagira ibitego 7 muri shampiyona

Se wa Sheilah Gashumba uherutse kugaragara ari kwikinisha yambaye ubusa, yageze i Kigali aratangara [videwo]