in

Umusore yabaswe n’umujinya amenagura ikiryabarezi cyabandi

Umusore witwa Uwiringiyimana Juvénal wo mu murenge wa Gatsata yamenaguye ikiryabarezi cyabandi nyuma yo kumucucura utwe.

Uyu musore biravugwa ko yafashwe n’umujinya akamenagura iki kiryabarezi nyuma yuko kimuriye amafaranga agera ku bihumbi 40rwf, ndetse akamena n’ikirahure k’inzu.

Gusa uyu musore we avuga ko yibwe ibihumbi 100 rwf, kuko yari afite ibihumbi 140rwf, agakinira 40 rwf ariko yakwisaka agasanga yibwe ibihumbi 100 rwf yari asigaranye.

Uyu musore avuga ko ubwo hatezwaga imvururu ngo bamuhe amafaranga ye aribwo bamusunitse akagwa ku kiryabarezi cyabo kikameneka, ndetse no mugushaka gusohoka bikaba gutyo, ikirahure k’inzu kikameneka.

Gusa banyiri kiryabarezi bavuga ko ariwe wakimennye ku bushake bigatuma bamufungirana, akaba ari nabyo byateje imirwano, gusa bagahakana ibyo kuba bamwibye.

Abaturage nabo bavuga ko ibi biryabarezi banyirabyo babishyira ahantu kure kuburyo bigora Leta kuba yamenya aho biri.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Kuryamana n’ibisaza bigeze mu za bukuru niwo mwaku mubi kuko niyo mugiye kubikora akujyaho asusumira ” Dj Brianne ageze ku basaza amabanga yose ayashyira hanze (Video)

APR FC yaba yazize imisifurere? Nawe ihere ijisho, amashusho y’igitego Shiboub wa Nyamukandagiramukibuga yatsinze Mlandege FC muri Mapinduzi Cup maze umusifuzi aracyanga – VIDEWO