in

Umusore witwa Dushimimana Vincent inyama yamunize ahita apfa

Ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024, Nibwo umusore w’imyaka 22 witwa Dushimimana Vincent wo mu Mudugudu wa Rwasama, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, yamize inyama iramuniga bimuviramo gupfa.

Amakuru atangwa n’abari hafi y’aho iyi nyama yamwamburiye ubuzima, bavuze ko uyu musore ngo mu ma saa sita z’amanywa, yari kumwe n’undi musore mugenzi we, bagiye gufatira amafunguro muri resitora iri muri ako gace icuruza n’inyama z’umutwe w’inka, batumiza izo kurya, mu kuyikanja arayimira iramuniga imuheza umwuka, bagerageza kumufasha ngo bayimukure mu muhogo yari yahagamyemo, ariko biba iby’ubusa ahita apfa.

 

Hakuzimana Jean Marie Vanney, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwasama ibi byabereyemo, akaba ari no mu bahageze nyuma yo guhuruzwa n’abaturage bikimara kuba, yagize ati: “Uwo musore yari hamwe na mugenzi we. Iyo resitora bariragamo, isanzwe iteka amafunguro aciriritse hiyongereyeho n’inyama. Buri wese rero yatumije inyama ye yo kurya, mu kuyikanja imera nk’imunize atangira guhera umwuka, abari hafi aho bagerageza kumufasha ngo barebe ko ayigarura, ntibyakunda. Yaje gusohoka ngo ajye gufata akayaga hanze ahita agwa hasi barebye basanga yashizemo umwuka”.

 

Ababonaga ibyo biba, mbere yo gushiramo umwuka, bagerageje kumukorera ubutabazi bw’ibanze bagira ngo bakize ubuzima bwe ariko birananirana, bibashobeye batabaza inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zihutira kuhagera zifata umurambo ushyikirizwa ibitaro ngo ukorerwe isuzuma nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyarugenge -Mageragere! Abagabo barataka inkoni bakubitwa amanywa na n’ijoro

Itangazo ku ngendo z’abanyeshiri biga bacumbikirwa mu bigo