in

Umusore witeguraga gukora ubukwe yaburiwe irengero bikekwa ko yariwe na shark.

Uyu musore witwa Robert Frauenstein witeguraga gukora ubukwe mu kwezi gutaha yaburiye mu Nyanja yagenderaga hejuru y’amazi ariko akantu yagenderagaho [bodyboard] kabonetse karumwe n’iyi shark bikekwa ko ariyo yamuriye.

I gifi kinini Shark

Uyu mugabo w’imyaka 38 yari mu nyanja y’ahitwa Chinsta,muri Afurika y’Epfo,ari naho yaburiye.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko inshuti z’uyu mugabo zategereje ko mugenzi wabo wari mu nyanja muri siporo agaruka ku mucanga baraheba.

Robert n’umukunzi we biteguraga kurushinga

Aba batangiye gushakisha uyu mugenzi wabo ariko baramubura kugeza ubwo babonye akantu yagenderagaho karumwe cyane n’iki gifi cy’inkazi.

Hakoreshejwe indege 2 mu gushakisha bigizwemo uruhare n’ikigo cyitwa National Sea Rescue Institute (NSRI),abandi bakoresha ubwato ariko uwiteguraga kuba umugore we ntiyabonetse.

Umwe mu nshuti ze yagize ati “Dukwiriye kwemera ko shark y’umweru yariye Robert ndetse nta n’amahirwe y’uko bashobora kumubona.Umukunzi we Jana Hiles ari mu gahinda kenshi.Bari hafi kurushinga.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa wo mu ndirimbo ikinyafu biramurenze|Noneho agiye kwiga.

Umugabo yahuye n’uruva gusenya ubwo yafatwaga ku ngufu n’abagore babiri barwaye SIDA bamufatiyeho imbunda.