in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO NDASETSENDASETSE

Umusore warangiriye ku myenda y’imbere ya wa mukobwa w’i Kigali agatwita, dore icyo yamukoreye nyuma.

Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru y’umukobwa witwa Clemance w’i Kigali watanze ubuhamya bubabaje avuga uburyo umusore wari inshuti ye yaje kumutera inda atamusambanyije ahubwo akarangiriza ku myenda ye bikarangira asamye .Ni ibintu byagiye bigarukwaho n’abatari bake bamwe batuka uyu mwana w’umukobwa bavuga ko abeshya ahubwo ko ari we wijyanye ku musore bigatuma amusambanya.Kuri ubu Clemance ahamya ko yahaye imbabazi uyu musore wamuhemukiye ndetse basigaye ari abashuti bisanzwe.

Mu kiganiro Clemance yari aherutse gutanga kuri Youtube yavuze ko ubusugi bwe yumvaga ari impano azagenera umugabo we,ariko kubera guhatirizwa n’uriya musore bakundanaga byaje kurangira amuteye inda akiri isugi ariko badakoze imibonano mpuzabitsina. Nyuma yo guterwa inda Clemance yatereranwe n’uwari umukunzi we aza no kubyara ariko nyamusore ntiyamuha ubufasha na buke.

Kuri iyi nshuro nanone mu kiganiro yongeye gutanga kuri Youtube yavuze ko uyu musore wamuhemukiye yamuhaye imbabazi kandi ko basigaye ari abashuti bisanzwe.Yavuze ko atamwita papa w’umwana we ngo kuko ntacyo yamufashije kandi ko kwitwa umupapa biharanirwa.Yakomeje avuga ko yagiye yibasirwa n’abatari bake nyuma yo kumva ibyamubayeho bamwe bamubwira ko yabigize uruhare kugirango ahohoterwe ariko ko byose yagiye abyima amatwi kuko hari nabamuhaye ubutumwa bumuremamo ikizere.

Uyu mukobwa kandi akomeza kuvuga ko ibyamubayeho yabikuyemo isomo maze agira inama abana b’abakobwa bari mu kigero cye. Yagize ati: “Isomo nakuyemo ni ukwirinda kujya gusura abahungu kubera ko iyo ntajyayo ntabwo byari kuba. Ubwo rero ni ukwirinda ibishuko by’abahungu cyane ko tuba tukiri na bato kandi bo baba baturuta”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Umutoniwase Eugenie
Umutoniwase Eugenie
2 years ago

Gusurana sibibi ahubwo menya aho umusuye na situation yaho🤷

Nyuma ya gahunda ya Nta gikwe yari afite, Miss Mutesi Jolly arashaka gukora ubukwe.

Miss Muyango nyuma yo kubyara ,avuze amagambo akomeye|| nta bukwe buhari, abamubeshyeye byose arabivuze.