in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Miss Muyango nyuma yo kubyara ,avuze amagambo akomeye|| nta bukwe buhari, abamubeshyeye byose arabivuze.

Miss Muyango umukunzi w’umukinnyi Kimenyi Yves uherutse kwibaruka, yavuze byinshi byamuvuzweho ubwo yari atwite ,aho yavuze ko atazongera kwihamganira abavugaho ibitari ukuri,ndetse ashimangira ko nta bukwe ateganya vuba aha.

Ni mu kiganiro yagiranye na Yago Tv ,aho yatangiye avuga ko ubwo yari atwite hari inkuru z’ibihuha zagiye zimwandikwaho, harimo izimutuka, izimubwira nabi, ndetse n’izivuga ibihuha, urugero ni nk’inkuru zavugaga ko Miss Muyango yibarutse nyamara ayo makuru atari yo.Muyango yavuze ko yihanangirije buri wese ashaka kuzongera kumuvugaho ibitari ukuri ko azabishyira ahagaragara.

Muri iki kiganiro yavuze ko hari abagiye bamubaza ibyubukwe bwe na Kimenyi, ahera ko ashimangira ko nta bukwe buhari kuko kuri ubu anyuzwe nuburyo abayeho.Muyango yagize ati:“Nta bukwe, nonese bo bicare bavuge ngo nta bukwe, nibuba bazabubona nibutanaba ubuzima buzakomeza, uko mbayeho biranyuze ntabwo ibyo bintu nzongera kubivugaho, mbayeho se ntabukwe napfa?Ese ubundi bwo mbukoze? Njyewe mfite n’ubwoba ko hari abazajya bambaza ngo ese muzatandukana ryari? Kuko abantu uko banyibazaho cyane ndumva hari n’ababyibaza. Rero nta bukwe n’akadomo.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore warangiriye ku myenda y’imbere ya wa mukobwa w’i Kigali agatwita, dore icyo yamukoreye nyuma.

Inkuru iteye agahinda y’umunyarwanda wamaze igihe kinini bazi ko yapfuye ,none dore uko yabaye