Umukinnyi wa firime wo muri Nijeriya, utikoraho Edward Erhahon uzwi kandi ku izina rya Eddy Young aherutse gusaba umukunzi we bamaranye imyaka 7 bakundana,amusaba ko yamubera umugore ariko aza yitwaje indege ya kajugujugu.
Umugabo yamujyanye muri kajugujugu kugirango abone ibintu byiza yakwishimira aramutse yemeye kuba umugore we.Edward yasangiye amafoto amwe n’amwe yafotowe ubwo yambikaga impeta uyu mukunzi we , kajugujugu yagaragaye iruhande rwabo. Yavuze ko yamutwaye hejuru ya metero 1.500 hejuru yinyanja barya ubuzima.
Edward yasangije amafoto ye n’umukunzi we maze yandikaho n’amagambo agira ati: “Nafashe urukundo rw’ubuzima bwanjye mu birometero 1.500 kugirango mbone Yego bikenewe cyane !! Nshimishijwe no kuvuga ko nzashyingiranwa numuntu nkunda. Ndakuzi imyaka 8 kandi twakoze iki kintu cyurukundo mu myaka 7.Sinshobora gutegereza kuzenguruka isi hamwe no gukora ibintu byiza twibuka urukundo rwacu muri ubu buzima. ❤️ ndagukunda mukunzi” 😘