Uyu musore ukomoka muri Nigeria yatunguye abantu ubwo yajyaga ku mbuga nkoranyambaga maze akavuga ko arimo gushakisha umwana w’umukobwa bari kumwe bataha ubukwe bwa se wabo mu myaka 26 ishize ubwo bari bambariye abageni bakiri abana.
Uyu musore witwa Damilola avuga ko uwo munsi yari yambariye se wabo nk’umwana muto cyane ugenda imbere y’abageni ndetse nuwo mukobwa (ring bearers) ariko akomeza yemeza ko kuva uwo munsi ubukwe bwarangira atongeye guca iryera uwo mukobwa. Uwo musore avuga ko yifuza kubona uwo mukobwa ngo arebe uko asigaye angana ndetse nibyo asigaye abamo.
Yagize ati: “mu myaka 26 ishize njyewe nuwo mukobwa witwa “Erioluwa” twari abana bato bagenda imbere y’abageni mubukwe bwa marume, sinibuka urusengero bwabereyemo gusa kuva ubwo uwo mukobwa sinigeze nongera guhura nawe. Gusa natekereje kuzana iyi foto kugira ngo nihagira umumenya cyangwa akamubona cyangwa nyirubwite akayibona ko yazambwira aho asigaye aba nibyo abamo ndetse byaba ngombwa tugahura, maze kuzuza imyaka 30 ndetse ndifuza kongera guhura nawe byibuze rimwe”.
Abantu bakibona ibyo yanditse babaye nk’abasaze ndetse benshi bavuga byinshi kuri ubwo butumwa. Bamwe bishimiye uwo musore kuba agitekereza kuri uwo mukobwa ndetse bemeza ko bibaye ngombwa bahura byanashoboka bagakundana bakabana ngo byaba ari agahebuzo cyane.
Abandi nabo basetse cyane ariko kandi bamubwira ko yakagombye kubaza nyirarume n’umugore ndetse ko bashobora kuba bazi neza ako kana k’agakobwa gato kari kabambariye bityo bakaba bamufasha kumugeraho.