Mu gihe yari amaze gukora amakosa yo kwica amategeko y’umuhanda, bitewe n’amafaranga yatekereje ko agiye gucibwa yahise yibuka ko abasazi ntacyo babatwara ahita aterera ipantaro ku mutwe.
Uyu mugabo Christopher Chibukweni usibye kuvanamo ipantaro mu muhanda imbere y’abantu yanavanyemo imyenda yo hejuru, kugirango agaragaze agahinda ndetse n’akababaro afite kubera ibyari bimaze kumubaho.
Uyu mugabo akaba yatwariraga imodoka mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria, bikaba bikomeje kuvugwako iyo Polisi zo kuri icyi gihugu ziguhagaritse ubwo ngo ugomba kuba witeze ibihano bihambaye ugiye gusukwaho.
Christopher Chibukweni akimara kwigira umusazi agasaza imigeri Polisi zahise mushinza ibindi byaha byinshi bigiye bitandukanye birimo kubeshya ndetse no kubangamira akazi k’inzego z’umutekano.