in

Gerard Mbabazi yerekanye umwana we muri Videwo yakoze benshi ku mutima

Umunyamakuru ukomeye w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, byumwihariko akaba akorera kuri Radio Magic FM ndetse na Televiziyo Rwanda, Gerard Mbabazi yashyize hanze videwo ngufiya yerekana we n’umwana we bari gukina bisanzuye muri saro.

Muri iyi videwo uyu munyamakuru Gerard Mbabazi yageragezaga kwigana ibimenyetso ndetse n’ibikorwa umwana we yakoraga mu buryo bwo kugirango yisanishe nawe ndetse yerekane ko amushyigikiye.

Nkuko byumvikana muri videwo ni uko byarangiye umwana we ashatse kurira ndetse uwari uri gufata ayo mashusho agasekeramo.

Gerard Mbabazi yakoze ubukwe muri Mata mu mwaka wa 2021 n’umugore we witwa Uwase Alice.

Ubu bukwe bwabo bukaba bwarabanje gusubikwa bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19 kuko bwari butegabijwe kuba muri Mutarama 2021.

Basezeraniye mu rusengero rwa Kiriziya Gatorika Regina Pacisi I Remera basezeranywa na Padiri Alex Ndagijimana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umushoferi yahindutse umusazi Polisi zikimuhagarika ipantaro ayiterera ku mutwe.

Umuhanzikazi yahawe urwamenyo nyuma yo kumenya ko atoga mbere yo kujya mu gitaramo