in

Umushahara abasifuzi bo muri primer league bafata uteye agahinda

Ibibazo bagirira mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga, ni bo bantu mu mupira bagakwiye gufata agatubutse dore ko aribo ingaruka zose ziba ziriho mu migendekere y’umukino. Gusa abasifuzi bo muri Premier league bafata amafaranga ari hasi cyane ugereranyije n’abakinnyi cyangwa abatoza.

Amakuru dukesha Sport free avuga ko umusifuzi wo muri Premier league abona amafaranga ari hagati y’ibihumbi 70 by’amapawundi n’ibihumbi 200 by’amapawundi ku mwaka.

Usibye ayo bafata nk’umushahara, abasifuzi bo muri Premier league babona andi mafaranga buri uko basifuye umukino. Abasifuzi bo hagati bahabwa 1500 cy’amapawundi ku mukino, abo ku ruhande n’abakoresha VAR bagahabwa 850 y’amapawundi.

Gusa ariko umwongereza Mike Dean uherutse guhagarika ibyo gusifura hagati mu kibuga, bivugwa ko ariwe musifuzi wahembwaga menshi muri Premier league.

Igenzura ryakozwe na Sportekz rivuga ko Mike Dean yafataga ibihumbi 200 by’amapawundi ku mwaka, hatabariwemo ayo ahabwa ku mikino yasifuye bikaba byaratumaga ariwe uba uwa mbere mu gufata agatubutse mu gihe umukinnyi abifata mu cyumweru kimwe.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Nzisiga urusenda nze mu Rwanda” Umunyamakuru Kalisa Bruno Taifa yavuze amagambo akomeye ku ikipe y’igihugu Amavubi ihora itsindwa (Videwo)

Amafaranga azagurwa Manchester United n’umwarabu uzayigura yamenyekanye