in

“Nzisiga urusenda nze mu Rwanda” Umunyamakuru Kalisa Bruno Taifa yavuze amagambo akomeye ku ikipe y’igihugu Amavubi ihora itsindwa (Videwo)

Kalisa Bruno Taifa wamamaye mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda yababajwe bikomeye n’umusaruro muke w’Amavubi imbere ya Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya#CHAN2023.

Ubwo uyu munyamakuru usigaye yibera muri Amerika yaganiraga na mugenzi we Horaho Axel na we wamusanze muri Amerika, yavuze ko ibi bintu bimaze kuba bibi.

Bruno Taifa yavuze ko agomba kugaruka mu Rwanda ngo niyo bamufunga ngo gusa ikipe y’igihugu Amavubi ikaba yakisubiraho igatanga umusaruro.

Taifa akomeza avuga ko nubwo bari hanze y’u Rwanda bakunda igihugu cyabo, ngo ntibakemera ko ikipe y’igihugu Amavubi ikomeza gutsindwa uko bwije n’uko bukeye.

Amavubi aheruka gutsindwa na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya#CHAN2023 igitego kimwe ku busa, ibyo bikaba byaratumye Ethiopia ihita ijya muri Chan2023.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umufasha wa Tom Close yifurije ibyiza umwana we ugiye gutangira amashuri

Umushahara abasifuzi bo muri primer league bafata uteye agahinda