in

Amafaranga azagurwa Manchester United n’umwarabu uzayigura yamenyekanye

Nyuma y’uko bokejwe igitutu, Family glazer nayo irimo iritegura kurekura ikipe ya Manchester united ikagurwa n’abandi bantu bazaza bakayisubiza ku ruhando mpuzamahanga ikongera gutwara ibikombe.

Inkuru dukesha Daily mail, Family Glazer iri gushaka miliyari 3.75 z’amapawundi akagura iyi kipe nk’uko ariyo mafaranga Family Glazer bifuza ngo batange iyi kipe.a

Nubwo iyi kipe yifuzwaga n’umwongeteza, hari irindi zina ryatangiye kuzamuka riva muri Dubai bivugwa ko rishobora kugura iyi kipe abarabu n’amavuta bagakomeza gufata mpiri amakipe yo mu bwongereza.o

Kuri ubu, abo muri Dubai nta kipe bafite muri Premier league mu gihe abo muri Saudi Arabia baherutse kugura ikipe ya Newcastle United, naho abo muri Abu Dhabi bakaba bafite Manchester City.

Aha uvugwa ushobora kugura Manchester United ni uwitwa Sheikh Mohammed bin Rashid al Maktoum. Uyu mugabo ni Visi-perezida muri Leta zunze ubumwe z’abarabu, akaba minisitiri w’intebe na minisitiri w’ingabo, ndetse ni nawe muyobozi w’umujyi wa Dubai.

Amakuru ahari ahamya ko uyu mugabo w’imyaka 73 atunze amafaranga agera kuri miliyari 12.2 abariwe mu mapawundi, ndetse akaba yitezweho kuzaba umwami wa Leta zunze ubumwe z’abarabu.

Sheikh Mohammed yasoje amashuri yisumbuye mu 1965, yerekeza mu Bwongereza kwiga indimi muri kaminuza ya Cambridge.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umushahara abasifuzi bo muri primer league bafata uteye agahinda

“Nabuze Mitzig ninyweraga i Kigali” Aisha wo muri Nyaxo yavuze ikintu yabuze i Burundi agahangayika (Videwo)