in

Umusaza w’imyaka 50 yaguriye imodoka umukobwa w’imyaka 22 amwishurira n’ishuri none umukobwa yanze ko babana

Umukobwa w’imyaka 22 witwa Zainab Abidoye yabaye kimenya bose ku rubuga rwa X nyuma yo gukatira umusaza wari sugar daddy we, akanga ko babana.

Umusaza wari Sugar Daddy wa Zainab yamwishyuriye ishuri, amugurira imodoka, amugurira imyenda muri make yamukoreye buri kimwe.

Uyu musaza yakoreye ibi byose uyu mukobwa aziko azamwemerera bakabana, ariko umukobwa yamuteye indobo ubwo yamusabaga ko babana.

Uyu mukobwa nubwo  yakundanaga n’uyu musaza ariko yari asanzwe afite undi mugabo ndetse barakoze ubukwe.

Uyu mukobwa yabwiye uwo musaza w’imyaka 50 ko bitakunda ko babana kuko afite undi mugabo ndetse ko bakoze ubukwe. Uyu mukobwa yahise amwereka amafoto y’ubukwe n’umugabo we.

Amakuru ava mu nshuti z’uyu mukobwa avuga ko ubukwe bw’uyu mukobwa bushobora kuba bwarakozwe mu mafaranga y’uyu musaza.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamweretse urukundo rudadanzwe: Chriss Eazy na Junior Giti bagiye kuzana Titi Brown wari ufungiye i Mageragere maze batangarirwa n’abana baho -AMASHUSHO 

Bianca Baby yahundagajweho urukundo nyuma yo kwerekana icyo arusha izindi nkumi -IFOTO