in

Umusaza w’i Rubavu wari umaze kuribwa ibihumbi 50 mu kiryabarezi yakiriye ibihumbi 126 cyanga kuyamuha ahita agitahana iwe mu rugo

Umugabo wo mu Karere ka Rubavu yavuze uburyo ikiryabarezi cyamuriye amafaranga agera ku bihumbi 50 RWF, ariko we yakirya, amafaranga akanga gusohoka agahita agicyura.

Uyu musaza yemeza ko nyuma yafashwe bamubwira ko ari umunyarugomo nyamara ngo kuva yavuka ari nta muntu yari yakubita.

Ubwo uyu musaza yaganiraga n’umunyamakuru wa Radio Isano ikorera mu Karere ka Rubavu Mutinuba Jean Paul, yatangiye asobanura uko byamugendekeye.Mu magambo ye yagize ati:”Nitwa Nitwa Gacaniro Jean de Dieu, Ntuye mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu. Njyewe mu by’ukuri hari ahantu twari turi kunywa agacupa muri botike, harimo Ikiryabarezi. Icyo kiryabarezi cyari kimaze kundya amafaranga ibihumbi 50RWF, nyuma y’aho kubw’amahirwe nanjye mba ndakiriye, iki kiryabarezi nakiriye ibihumbi 126.

Ubwo bahamagara nyiracyo kuko afite abakozi bamukorera bazifite. Nyiri mashini ntiyaza, imashini ndayifata nyishyira mu rugo nzi neza ko aribuze kuyigombora. Aho kugira ngo aze kuyigombora ahubwo ejo, tariki 13 ahantu nari nicaye mu kabari kandi kemewe nagiye kubona mbona, imodoka ya nyiracyo iraje n’abapolisi, baramfata banshyiramo amapingu baramfunga, bansaba ya mashini, imashini nyitumaho iraza, bavuga ko bagomba kumpereza amafaranga yanjye, ya mashini barayimuhereza, banyandikisha inyandiko ngo sinzongere kugirana n’abantu amakimbirane”.

Uyu musaza yakomeje yibaza impamvu uyu mugabo arya amafaranga y’abandi ngo akayajyana ariko we akaba yamuriye ntibayamuhe ahubwo ngo bakamwandikisha nk’umunyamarugomo nyamara ngo kuva yavuka ari nta muntu bari barwana.

Uyu mugabo yemeza ko ngo uwo nyiri icyo kiryabarezi ashyiramo ibiceri by’Ibishinwa ku buryo umuntu ukiriye kitajya kibasha kumuha ayo yariye nyamara ayabo ngo kikayamira, ndetse yemeza ko ngo ibiryabarezi ari byinshi mu Kagari ka Rukoko aho uyu mugabo atuye.

Jean de Dieu waturikije ikiryabarezi kikanga kunya nk’uko babivuga, agaragaza ko muri aka gace batuyemo, ibiryabarezi bimaze kubakenesha ngo na cyane ko n’abana iyo babatumye, bahita bajya gukina amafaranga akaba agiye uko.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro: Umuyobozi wa Radiyo iri mu zikomeye yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa mbere

Amajwi y’umunyamakuru Uncle Austin ari guteretwa kuri Radiyo n’umukobwa witwa Gaju, ari gutangaza benshi kubera ukuntu Austin yari ari kuvuga [Amajwi]