in

Umurundo w’ibifaranga Salima Mukansanga amaze gukorera mu gikombe cy’isi ni akumiro

Umusifuzi wo hagati mu mikino mpuzamahanga mu busanzwe ahembwa ama-Euro (€) 500 ku mukino umwe, gusa iyo asifuye mu gikombe cy’Isi (mu mikino y’amatsinda) ahembwa €5,000 ku mukino.

Ni amafaranga yiyongera akagera kuri €10,00 iyo umusifuzi wo hagati asifuye mu mikino yo gukuranamo (knockout stages) cyangwa se umukino wa nyuma ahembwa.

Ku basifuzi bo ku ruhande mu mikino mpuzamahanga isanzwe bashobora guhembwa €500, ariko iyo bageze mu gikombe cy’Isi umwe ahembwa €2,500 iyo asifuye mu mikino yo mu matsinda, gusa aya mafaranga akaba yikuba ishuro ebyiri iyo bigeze mu mikino yo gukuranamo ndetse n’uwa nyuma.

Aya ni na yo mafaranga umusifuzi wa Kane uba afite inshingano zirimo gusimbuza abakinnyi, kwerekana iminota y’inyongera cyangwa gusimbura umusifuzi wo hagati mu gihe yaba agize ikibazo (inshingano Mukansanga aza kuba afite muri iri joro) ahembwa.

Abasifuzi bakoresha ikoranabuhanga rya Video Assistant Referee (VAR) bo bahembwa €3,000 ku mukino mu gihe mu iyo bakoze mu mukino wo gukuranamo cyangwa uwa nyuma bahembwa €5,000.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Videwo; Abapasiteri bakoze agashya buhagira abakobwa bambaye ubusa imbere y’abantu baje gusenga

Ubuzima bwa Diamond Platnumz buramuhangayikishije

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO