in

Umuraperi Khalfan yatangaje ko abiyandika ku mibiri yabo baba biyemera

Umuraperi Khalfan Govinda ukomeje gukora umuziki we n’abahanzi bagiye batandukanye hano mu Rwanda dore ko indirimbo ye iherutse yitwa Bipe yakoranye na Social Mula.

Uyu muraperi yatangaje byinshi k’ubuzima bwe ndetse n’ubwumuziki we ikindi kandi yatangaje ibye muri cinema nyarwanda.

Yavuze ko ibya cinema yabaye abishyize kuruhande kuko ngo yasanze bibangamira umuziki we ni nyuma y’aho atacyigaragara muri filim Umuturanyi ya Clapton Kibonke.

Abajijwe ibyo kwishyiraho Tattoo ku mubiri we, yavuzeko abantu biyandika ku mibiri yabo baba bashaka kwiyemera muri rubanda ngo we rero ntago ashaka kwiyemera ku bantu.

Ikindi kandi yavuze ko yicuza igihe yamaze anywa itabi bamubeshya ko rituma umuntu agira inganzo, we ngo yasanze ari kwiyicira ibuzima kuko inganzo wagize ntakiyobya bwenge wafashe aba ariyo nganzo iramba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yakubise umukozi we wo murugo kugeza apfuye umurambo awujugunya mu gihuru(videwo)

Shadyboo yifatiye ku gahanga Dj Briane kubera umunwa we