in

Shadyboo yifatiye ku gahanga Dj Briane kubera umunwa we

Bavuga ko abacikanywe ku mbuga nkoranyambaga ari ukunyagwa, Mu minsi ishize Shadyboo yagiye kuri Twitter yandikaho ko ariwe mwamikazi wa Afrika y’uburasirazuba hanyuma Dj Briane aba aragiye aramuvuguruza ashaka kumwumvikanisha ko abeshya.

Shadyboo yari yanditse ngo “ndi umwamikazi wa Africa y’uburasirazuba, sinjya Impaka n’ibimenyetso, Murakoze” hanyuma Dj Briane aba araje ahita amusubiza ko yibeshyera.

Dj Briane ati “niba urimo kuvuga kuba slay queen ntabwo waza no mu 10 ba mbere sibyo? Hari ikindi ufite kikugira umwamikazi? Nsubiza ndaza kugaruka”

Abantu bahise batangira gutanga ibitekerezo ndetse banabagereranya aho bemezaga ko Dj Briane ari umwamikazi w’amayoga naho Shadyboo ari umwamikazi w’abagabo nkuko bamwe babivuze.

Shadyboo nawe yahise agenda kuri Twitter ye arandika ko atajya asubizanya na rubanda rugufi ubwo ashaka kuvuga ko ari DJ Briane ko ari umukozi w’umwamikazi, kugeza ubu Dj Briane akaba yiswe umucakara wa Shadyboo dore ko bamwe babyemeje abandi barabihakana.

Shadyboo yagize ati ” nta mwamikazi usubizanya n’abakozi be, ndi umwamikazi wa Africa y’uburasirazuba”

Kuri ubu ibiganiro mpaka kuri Twitter ni Shadyboo na Dj Briane, wowe ninde ubona w’aba umwamikazi? Duhe igitekerezo.

 

 

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperi Khalfan yatangaje ko abiyandika ku mibiri yabo baba biyemera

ifoto ya judith amatako ye yose ari hanze yavugishije abatari bake(amafoto)