in

Umupolisi yavuze agahinda gakomeye yatewe n’umugore we wamusutse acide mu maso akangiza isura ye.

Umupolisi ukomoka mu gihugu cya Kenya yatangaje yashenguwe umutima n’igikorwa cy’ubunyamaswa yakorewe n’umugore bari babanye neza hanyuma akaza kumumena aside mu maso akangirika isura ndetse bikamuviramo guhuma burundu.

Uyu mupolisi yakuyemo guhuma

Nairobinews dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mupolisi witwa Dan Shisia Matakhaya,yavutse ari muzima nta kibazo na kimwe afite ariko yaje gushwana n’umugore we biza gutuma umugore we amwangiriza ubuzima akoresheje acide.

Umunsi umwe, Dan Shisia Matakhaya n’umugore we bashwanye bapfuye ikibazo cy’inzu.Yabifashe nk’ibintu bisanzwe arangije ajya ku kazi ko gusimbura mugenzi we wari wakoze amanywa.Uyu mugabo yagarutse mu rugo saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo.
Nk’umuntu wari wakoze ijoro ryose,yahise ajya kuryama ari nabwo umugore yabonye icyuho afata aside ayimumena mu maso arangije arahunga.

Uyu mugore wari wamaramaje kwica umugabo we,ntiyarekeye aho kuko yahise amena amazi kuri sima arangije ayashyiramo amashanyarazi kugira ngo uyu mugabo nayakandagiramo umuriro umukubite.Ibi bikimara kuba,uyu mugabo yavugije induru cyane kugeza ubwo umuturanyi we yaje gutabara amujyana kwa muganga.Abaganga batabaye ubuzima bwe ariko amaso ye arahuma,ubu abana n’ubumuga bwo kutabona.

Uyu mugabo yavuze ko yababariye uyu mugore ibyo yakoze byose gusa ngo ntazareka kumuburanya mu nkiko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Judithe Niyonizera, umugore wa Safi yatangiye kugirana ibihe bidasanzwe na Diamond Platnumz.

The Ben yagaragaye muri Tanzaniya yitabiriye irushanwa rikomeye mu buryo bwatunguye abantu(Video)