in

Umupolisi yapfuye bitunguranye yikinishiriza ku mugore w’abandi.

Amakuru yaturutse muri Zimbabwe yavuze ko umupolisi wari usanzwe afite umugore yapfuye ubwo yashakaga gusambana n’umugore bari bahuriye muri parking amera nk’umwikinishirizaho birangira ashizemo umwuka.

Amakuru avuga ko ibi byabereye muri parking y’agace kaberamo ubucuruzi aho uyu mupolisi Makomborero Mazowe yahuriye n’uyu mugore bari bafitanye ubucuti bw’ibanga witwa Cindy Vhutuza.

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko Bwana Mazowe yapfiriye mu mikino barimo nyuma y’aho yari yanze ko bahuza ibitsina bataripimisha SIDA.

Uyu Cindy yavuze ko uyu mugabo yavuzaga induru idasanzwe ubwo bakoranagaho ndetse ko atabashije kumutabara hakiri kare.

Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru H-Metro ati “Nanyuze mu bihe bikomeye ndi kumwe na Mazowe.Twirirwanye umunsi wose tuganira ndetse tunumva umuziki.Nta mafaranga twari dufite ariko twaguze amafi na watermelon gusa.

Nari ntwaye hanyuma duparika muri parkingi yo mu gace kabamo amaduka menshi hafi ya sitasiyo ya polisi.Mazowe yashakaga ko dukora imibonano mpuzabitsina ariko ndabyanga,mubwira ko tugomba kubanza kwipimisha SIDA.”

Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo yaje kwitwara nk’uri gutera akabariro akavuza induru idasanzwe.Uyu mugore yakomeje ati “Nagize ubwoba bwinshi mpita nsaba ubufasha umuntu wari utunyuzeho.Nahamagaye umushoferi wizewe ngo adutware ku bitaro arabyanga.”

Yakomeje avuga ko yababajwe cyane n’urupfu rw’uyu mugabo wari inshuti ye. Ati: “Ndababaye ku mutima kandi biragoye kwemera uburyo urukundo rwanjye rwarangiye gutya.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa, wari uziko wabwira umusore ko wamwihebeye ukamwiteretera bigacamo? Dore inzira wabinyuzamo.

Oliver Kwizera yavuze ukuri mutamenye ku bye na Rayon Sport impamvu atari mu myitozo nk’abandi