Derek Chauvin wahoze ari umupolisi wahamijwe ibyaha byo kwica umwirabura, George Floyd yaterewe ibyuma muri gereza afungiyemo.
Uyu mugabo uri mu bahitanye George Floyd ubwo yicwaga anigishijwe amavi, bivugwa ko yatewe ibyuma n’abagororwa bagenzi be icyakora ntibamuhitanye gusa bamusigiye ibikomere.
Byabereye muri Gereza ya Tucson iherereye muri Arizona, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nkuko Associated Press yabitangaje.
Urwego rushinzwe Amagereza muri Amerika rwemeje ko hari umugororwa watewe ibyuma akajyanwa kwa muganga, icyakora ntirwahishuye izina rye.
Chauvin yakatiwe umwaka ushize ku byaha bibiri bishingiye ku rupfu rwa George Floyd. Icyaha cyo kumuhitana yagihanishijwe igifungo cy’imyaka 22.5 mu gihe icyo kuvogera uburenganzira bwe yagihanishijwe gufungwa imyaka 21.
Nyuma yo kunigwa n’abapolisi bakamuheza umwuka, Floyd yaje kugwa muri gereza muri Gicurasi 2020.