in

Umunyu na divayi byagufasha! Dore ibikoresho 7 wakwifashisha kugira ngo usuzume ko utwite

Igihe umugore cyangwa umukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi ari mu gihe cy’uburumbuke haba hari amahirwe menshi yo kuba yasama.

Gusa mbere y’ uko inda y’ umukobwa cyangwa umugore iba nini hari abatabasha kuba basuzuzuma ko batwite mu gihe batarajya kwa muganga.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku buryo 7 wasuzuma ko utwite ukoresheje ibikoresho biba mu rugo. Ibyanditse muri iyi nkuru ni ubushakashatsi bwa Dr. Nikita Toshi ukora mu kinyamakuru Pharm Easy.

Ubwo buryo bwose bushingiye ku kwipima akoresheje inkari n’ ibikoresho byo mu rugo birimo Divayi , umuti w’ amenyo, isukari n’ ibindi.

1. Divayi( Wine)

Divayi isanzwe ari ikinyobwa gikundwa n’abatari bake nacyo cyagufasha gusuzuma niba warasamye. Hano ufata inkari za mu gitondo ukazihuza na Divayi mu gikombe bingana byose. Iyo Divayi ihinduye ibara ni ikimenyetso cy’uko utwite, naho itahinduka bikaba ikimenyetso cy’uko udatitwe.

2. Umuti w’ amenyo abenshi bita (Cologate)

Uretse kuba umuti w’ amenyo ukoreshwa mu gusukura amenyo abenshi banawukoresha bagamije kumenya niba barasamye cyangwa niba batarasamye. Ufata inkari ibiyiko bibiri ukazishyira mu gikoresho, ukongeramo umuti w’ amenyo nawo ibiyiko bibiri, iyo uwo muti uhindutse ubururu biba ari ikimenyetso cy’ uko wasamye.

3.Umunyu

Umunyu usanzwe ushyirwa mu biryo bikagira icyanga, unakoreshwa mu kwipima inda. Ufata inkari za mu gitondo ukazishyira mu gikombe ugashyiramo n’uwo munyu ugategereza nk’ amasaha abiri, iyo umunyu ubyaye ikibumbe uba warasamye.

4.Eau de javel

Ufata inkari za mu gitondo ukazishyira mu kirahuri, ukongeramo agafuniko nka eau de javel. Iyo uhise ubona urufuro rwinshi ukabona inkari zihindutse orange yijimye, biba ari ikimentetso cy’ uko utwite.

5.Isabune
Ufata agace k’ isabune ukagashyira mu gikombe cya plastike, ugasukaho inkari, ugategereza kuva ku minota 2 kugera kuri 5 iyo uhise ubona urufuro biba ari ikimenyetso cy’ uko wasamye.

6.Vinegere (vinaigre)

Ufata vinaigre ukayishyira mu gikombe cya pulasitiki ugasukamo ka vinaigre, ugategereza iminota kuva kuri 3 kugera kuri 5 iyo urwo ruvange rufashe ibara ni ikimenyetso cy’ uko utwite.

7.Isukari

Iyo ufashe isukari wayishyira mu kirahuri kirimo inkari, igahita ikora ikintu k’ ikibumbe gikomeye ni ikimenyetso cy’ uko wasamye.

Nubwo ubu buryo wabukoresha ntabwo bwizewe 100%,niyo mpamvu mu gihe ukekako wasamye ugirwa inama yo kujya kwa muganga ugakorerwa n’ ikizamini n’amuganga.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abatwite gusa: Sobanukirwa ibyo kurya bitanu umugore utwite agomba kugendera kure kabone ntubwo yaba abikunda

#Kwibuka 29: Abarimo Chriss Easy , Rocky na Gicumbi bunamiye inzirakarengana ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama _ AMAFOTO