in

Umunyeshuri wo mu y’isumbuye yambuwe ubuzima n’umugabo yacaga inyuma.

Umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye mu gihugu cya Kenya yishwe n’umugabo wamusanganye n’umugore we amuca inyuma.Bivugwa ko yamuteye icyuma gisongoye mu gatuza kugeza ashizemo umwuka.

Citizen TV Kenya iri mu binyamakuru byatangaje iyi nkuru mbere, yavuze ko uyu mwana yigaga  mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ku kigo giherereye Kuresoi South.

Uyu mwana ngo yari asanzwe acuditse [akundana] n’uyu mugore yazize, ku buryo ngo byari bimaze igihe kirekire, kandi akaba atari n’inshuro ya mbere yaragiye kureba uyu mugore mu rugo rw’abandi. Nyiri urugo witwa Japheth Bii, yaguye gitumo uyu mugore w’imyaka 35 aryamanye n’uyu mwana mu buriri bwe, amutera icyuma gisongoye [umutarimba] inshuro nyinshi mu gatuza bimuviramo urupfu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ijambo Miss Uwase Muyango yavuze nyuma yo kwibaruka imfura ye

Izina ry’umwana w’imfura wa Kimenyi Yves na Miss Muyango