in ,

Umunyarwandakazi witabiriye imikino ya olympique yahuye n’uruva gusenya!

Johannah Umurungi umunyarwandakazi wahuye n'uruva gusenya mumikino ya olympique

Umurungi Joannah,umunyarwandakazi witabiriye imikino ya olympique mu mukino wo koga yahuye n’ibyo twakwita insanganya kuberako bitewe n’imyiteguro yakoze ndetse n’icyizere yavanye i kigali ntitwabura kwemeza tudashidikanya ko icyizere cye cyaraje amasinde, kuko umwanya yagize mwirushanwa rye uteye ubwoba n’agahinda.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 nyuma yo kugerageza kwitwara neza muyandi marushanwa yitabiriye mbere y’imikino olympique abakurikirana imikinire ye bari bamwizeye gusa yaje gukora amabara aho mwirushanwa yakoze mu mikino olympique yabaye uwa 44 mubantu 45 akaba yararushije umuntu mwe gusa Nada Mohammed Arakji wo muri Qatar akoresheje 1:11:92. bari kurushanwa mubyo bita  women’s 100 butterfly.

Ibyabaye kuri uyu mukobwa twabigereranya nko kubanziriza uwanyuma mu koga ku isi, kuko aya marushanwa aba ateraniyemo abaturage b’ibihugu byose ku mpande zitandukanye z’isi.ibi bikaba atari ikintu kiza na gato mu mukino wo koga u Rwanda rugize .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Irebere amafoto y’ibiruhuko bya Cristiano Ronaldo nyuma ya Euro yaranzwe ahanini n’abagore batandukanye!

Juventus yahishuye igiciro nyakuri cya Paul Pogba

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO