in

Umunyarwanda wasambanyaga umwana yibyariye yahawe ibihano

Uyu mugabo wo mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi watangiye gusambanya umwana we w’umukobwa muri 2019, akanamutera inda inshuro ebyiri, yakatiwe gufungwa imyaka 21.

Uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko, ni uwo mu Mudugudu wa Nyamagana mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Nyakarenzo.

Yaburanishwaga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, aho mu rubanza rwabaye tariki 04 Ukwakira 2022, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 25.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu mwana wasambanyijwe na Se, yamubyaye akiri umusore, amaze gushaka umugore akazamuzana iwe ngo babane.

Bwavuze ko uyu mugabo yatangiye gusambanya umwana we kuva mu mwaka wa 2019 ndetse akaza kumutera inda.

Umugore w’uyu mugabo yagiye kumurega, ariko aza kumushinjura nyuma yuko ashyizwe ku nkeke n’umuryango we ndetse n’inda yari yaratewe uwo mwana ikaza kuburirwa irengero, bikaba bikekwa ko yayikuyemo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo yongeye gutera inda umwana we mu kwezi kwa Gatandatu (Kamena) 2020, ikaza no kuvuka muri Werurwe 2021.

Ku ya 19 Ukwakira 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwatanze icyemezo cyarwo, rwemeza ko uyu mugabo ahamwa n’icyaha, rutegeka ko afungwa imyaka 21.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nishimwe Naomi yagize ati “Ntuzigere wicuza ko uri mwiza” dore amwe mu amagambo y’ubwenge Miss Naomi yavuze

Uwahanuriye YAGO barahuye amubwira impamvu y’ubuhanuzi bwe