in

Umunyarwanda ukinira Man United arifuzwa na Ipswich Town ku ntizanyo

Abakinnyi benshi bakiri bato bakinira Manchester United bashobora kwerekeza mu yandi makipe muri Mutarama ku ntizanyo, ndetse Noam Emeran ni umwe muri abo.

Noam Emeran w’imyaka 19 y’amavuko ufite inkomoko mu Rwanda ni umwe mu bakinnyi bashobora gusohoka muri iyi kipe nkuko amakuru dukesha MEN abitugezaho.

Uyu musore ashobora gukurikira Kieran McKenna muri Ipswich Town nyuma yuko uyu mutoza agizwe umutoza mukuru wiyi kipe yo mu kiciro cya kabiri mu Bwongereza mu Cyumweru gishize.

Nta gitunguranye uyu mugabo wahoze ari umutoza wungirije n’umutoza w’ikipe y’abakiri bato muri Manchester United ashobora kugerageza guhamagara abakinnyi asanzwe aziranye nabo kugira ngo bamufashe muri Ipswich Town.

MEN yatangaje ko Noam Emeran ari umwe muri abo bakinnyi, mu gihe andi mazina agaragara ku rutonde rw’abakinnyi bashobora kwerekeza muri Ipswich Town ari Anthony Elanga, Teden Mengi, Dylan Levitt na Shola Shoretire.

Noam Emeran ni umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa ari naho yavukiye mu mugi wa Paray-le-Monial, wavutse kuri Fritz Emeran Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi imikino itandatu yose n’umunyarwandakazi.

Uyu musore ukiri muto yatangiriye gukina umupira muri FC Brussels, mbere yuko ajya mu ikipe y’abakiri bato ya Entente SSG.

Nyuma yaho yagiye muri Amiens yakiniye igihe gito mbere yuko amakipe akomeye ku mugabane w’Uburayi nka Juventus, Paris Saint-Germain na Barcelona zitangira kumushaka, ariko bikarangira yerekeje muri Manchester United muri Gashyantaree 2019, ni ubwo atayikiniye imikino myinshi kubera kwibasirwa n’imvune.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu niwe mugabo uteye ubwoba ku isi (AMAFOTO)

Reba uburyo gusomana bigira ingaruka nziza ku bakundana.